
UMUTAMBANGIRO W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI
Kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2025, muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi habaye umunsi mukuru w'umutambagiro w'Isakaramentu Ritagatifu, byateguwe mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ukwemera no kwereka abanyeshuri agaciro k'Isakaramentu muri Kiliziya Gatolika. Uyu munsi wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe mu buryo bwuje ikuzo.
Umutambagiro wakozwe mu kigo imbere hose, aho Isakaramentu ryari ryitwaye ku buryo buboneye, riherekezwa na Padiri MUKURU, abanyeshuri. Abanyeshuri bagaragaje umutuzo n’ikinyabupfura.
Uyu mutambagiro wagaragaje neza ko Collège Sainte Marie Reine Kabgayi atari ishuri gusa ryigisha amasomo asanzwe, ahubwo ari n’ahantu hashyigikira ukwemera kwa Gikristu no kurera abana mu nzira y’ubutagatifu. Ni umwanya w'ingenzi wibutsa bose ko Isakaramentu Ritagatifu ari umutima w’ubuzima bwa gikristu, ndetse ko rigomba guhabwa icyubahiro gikwiriye aho hose rinyuze.
_____________________________________________________________________

Byanditswe kandi byateguwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand
Umunyeshuri wo muri S5 MCE