School Post

UMUNSI MUKURU WA COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI

umunsi-mukuru-wa-college-saint-marie-reine-kabgayi

UMUNSI MUKURU WA COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17 Gicurasi 2025, abarezi, abanyeshuri n'ababyeyi bo muri  College Sainte Marie Reine Kabgayi bizihije umunsi mukuru w'ishuri. Ni umunsi wabanjirijwe n'Igitambo cya Misa, hakurikiraho ibirori, usozwa no gusangira ndetse no kuganira n'abana.

Misa ntagatifu

Nkuko bimenyerewe Umunsi Mukuru wa COLLEGE SAINTE MARIE REINE ubimburirwa n'isengesho rikuru: IGITAMBO CYA MISA. Yatuwe n'umwepiskopi, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA,  yari agaragiwe n'abasaserdoti benshi. Ni misa yatangiwemo amasakramentu yo ko kubatizwa, Ukarisitya no gukomezwa yahawe abana b'abanyeshuri ba COLLEGE SAINTE MARIE REINE

Ibirori

Nyuma ya Misa hakurikiyeho IGITARAMO. Ni igitaramo cyaranzwe n'impano zitandukanye z'abanyeshuri n'ubutumwa bw'abayobozi mu nzego zitandukanye.

  • Umwana wavuze umuvugo yagaragaje  ubuhanga butangaje mu butumwa yatanze bwo gukunda ishuri, kubaka Umuryango ndetse n'igihugu
  • Itorero “Urusobe” ryasusurukije abitabiriye mu mbyino zibereye zanyuze buri wese.
  • Harmonic Band yacuranze mu buryo bugezweho, ishimisha ababyeyi n’abanyeshuri bose.

Ibi byose byerekanye uburere bwuzuye ishuri ritanga, aho umwana wiga atareka umuco n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Gusurana

Mu gusoza umunsi, ababyeyi bahawe umwanya wo gusura no kuganira n’abana babo, bareba aho bigira, uburyo babayeho, ndetse banaganira n’abarezi babo. Iki gikorwa cyafashije gukomeza ubufatanye hagati y’umuryango n’ishuri mu burere bw’umwana.


Amashusho yose y’uyu munsi mukuru mushobora kuyareba kuri YouTube kuri iyi link:
👉 https://youtu.be/Y_BRezWLRuY


BYATEGUWE KANDI BYATANZWE NA MWIZERWA KAREKEZI Bertrand

Umunyeshuri wo muri S5MCE

0 Likes | 0 Comments | 49 Views
Published: May 20, 2025, 1:21 p.m.