School Post

ITANGIRA RY' IGIHEMBWE CYA III MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE

itangira-ry-igihembwe-cya-iii-muri-college-sainte-marie-reine

ITANGIRA RY' IGIHEMBWE CYA III MURI COLLEGE SAINTE MARIE REINE

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Mata 2025, abanyeshuri ba College Sainte Marie Reine Kabgayi, iherereye mu karere ka Muhanga, batangiye ku mugaragaro igihembwe cya gatatu cy'umwaka w'amashuri wa 2024-2025.

Iki gihembwe kizaba kigufi ugereranyije n’ibyabanje, kuko biteganyijwe ko kizarangira ku itariki ya 28 Kamena 2025. Ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abarimu basabye abanyeshuri kwinjira mu masomo bihuse, bagashyiramo imbaraga nyinshi mu myigire yabo, kugira ngo bazabashe gusoza neza umwaka.

Mu minsi ya mbere, abanyeshuri bakoze ibizamini by’ikaze (welcome tests), bigamije gufasha abarimu gusuzuma aho abanyeshuri bageze no gutegura neza gahunda y’amasomo asigaye. Ibi bizamini byabaye kandi uburyo bwo gufasha abanyeshuri kwisubiraho no kwitegura neza amasomo y'igihembwe.

Abarezi n’abanyeshuri barasabwa kwitwararika, bagakoresha neza aya mezi make yo kurangiza amasomo, gusubiramo no kwitegura ibizamini bya nyuma y’umwaka.

_________________________________________________

M.K.Bertrand

Byateguwe kandi byatanzwe na M.K.Bertrand

umunyeshuri wo muri S5MCE

 

0 Likes | 0 Comments | 15 Views
Published: April 28, 2025, 3:42 p.m.