School Post

IKIRORI GISOZA IGIHEMBWE CYA GATATU 2024 - 2025

ikirori-gisoza-igihembwe-cya-gatatu-2024-2025

IKIRORI GISOZA IGIHEMBWE CYA GATATU 2024 - 2025

Mu rwego rwo gusoza umwaka w’amashuri wa 2024–2025, Collège Sainte Marie Reine Kabgayi yateguye ikirori cyihariye cyabereye mu kigo, kitabirwa n’abanyeshuri, abayobozi, abarimu n’abandi bafatanyabikorwa b’ishuri. Iki kirori cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigaragaza impano, ubuhanga n’ubufatanye hagati y’abanyeshuri n’abarezi.

Igice cya mbere cy’ikirori cyatangiye mu buryo buhebuje, kigaragaramo indirimbo n’imbyino byakozwe n’itsinda rya Harmonic Band ndetse n’ababyinnyi ba “Sixers”. Hatanzwe kandi amagambo y’ishimwe n’impanuro aturutse ku banyeshuri bayoboye abandi nka Doyen, ndetse na Chef wa promotion ya 2024–2025. Isengesho riyobowe n’abahagarariye amadini atandukanye (Protestant, Catholic, na Rajepra) ryagaragaje ubumwe n’ihuriro ry’iyobokamana mu kigo.

Igice cya kabiri cyibanze ku gutanga ibihembo no gushimira abagaragaje ubudashyikirwa mu myitwarire, mu myigire n’indi mihigo. Hatanzwe Impamyabushobozi (certificates) ku banyeshuri barangije, hanatangwamo ibihembo bitandukanye birimo n’ibya “Fashion show” yiswe IPFUNDO, igizwe n’ibice bibiri byagaragaje ubudasa mu myambarire n'ubugeni.

Iki kirori cyasojwe n’amagambo y’ishimwe n’impanuro aturutse ku muyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire (Padiri), DOS (ushinzwe amasomo), ndetse n’umubyeyi mukuru w’ishuri, bose bashimye intambwe ishuri rimaze gutera, basaba abanyeshuri gukomeza kuba indorerwamo y’uburere n’ubumenyi.

Ikirori cyateguwe neza na Media Club, bigaragaza ubushobozi bw’abanyeshuri mu gutegura no kuyobora ibirori bikomeye mu buryo bw’umwuga.

___________________________________________________________________

Byateguwe kandi byatanzwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand

Umunyeshuri wo muri S5MCE

0 Likes | 0 Comments | 19 Views
Published: June 28, 2025, 3:53 p.m.