
ABANYESHURI BIGA INDIMI N'UBUVANGANZO BASUYE ZIMWE MU NGORO NDANGAMURAGE Z'U RWANDA.
Abanyeshuri biga Indimi n'Ubuvanganzo basuye zimwe mu Ngoro Ndangamurage z'u Rwanda.
Ku wa 11 Gashyantare 2025, abanyeshuri bo mu mwaka wa kane (senior S4) n' umwaka wa gatanu (Senior 5) mu ishami ry'Indimi n'Ubuvanganzo (LFK-Literature Francais Kinyarwanda-Kiswahili) bo muri College Sainte Marie Reine basuye ingoro ndangamurage zitandukanye z' u Rwanda. Urugendo rwabereye mu turere twa Huye na Nyanza, aho basuye Ethnographic Museum (National museum of Rwanda) i Huye ndetse n’Ingoro y’Umwami (King’s palace Museum) i Nyanza, izwi nko "Mu Rukali."
Muri uru rugendo, abanyeshuri bize byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda n’amateka y’ubuzima bw’abami. I Huye, muri Ethnographic Museum, bigishijwe uko ubuzima bw'abanyarwanda ba kera bwari bumeze, imyemerere yabo, uko babagaho ndetse n'uko bakoraga ubuhinzi, ubukorikori n'ubugeni.
I Nyanza, mu Ngoro y'Umwami, babonye ibikoresho byakoreshejwe n’abami, uburyo babagaho, uko ingoma zifite agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda ndetse banamenya byinshi ku mico n’imigenzo ya cyami. Banasuye inka z’inyambo, zizwiho kugira uruhare rukomeye mu muco w’ubwami bw’u Rwanda.
Uru rugendo rwafashije abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse amateka y’igihugu cyabo, biga uko ubuzima bwa kera bwari bumeze, kandi bikomeza gukangurira urubyiruko gukunda umuco nyarwanda no kuwusigasira.
______________________________________________________________________
|| Byateguwe kandi byatanzwe na MWIZERWA KAREKEZI Bertrand
umunyeshuri muri S5MCE