Upcoming Events & Announcements
Stay updated with our latest meetings and announcements for the school community.
UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKOZI: ISHEMA RY’UMURIMO
Ejo kuwa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025, ni Umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, abarimu bo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi bazakina imikino ya siporo hamwe n'abandi barimu baturutse mu turere twa Muhanga na ESB Kamonyi. Ibi birori bizaba ari uburyo bwo kugaragaza ubufatanye n'ubusabane hagati y'abarezi.
Turabashishikariza gukurikirana aya marushanwa ya siporo kuri shene ya YouTube y'ishuri: 👉 COLLEGE SAINTE MARIE REINE KABGAYI YouTube Channel
Murebe uko abarimu bacu bitwara mu mikino, kandi mugaragaze inkunga yanyu!
